Back
Umuhanda wo kwa Mutwe uvuze iki muri Tour du Rwanda?
Feb 9, 2024
Umuhanda w'ahitwa kwa Mutwe, ni umuhanda utari muremure ariko uzamuka ukaba ugizwe n’amabuye ahuza Kimisagara na Biryogo, ukaba umwe mu mihanda iryoshya Tour du Rwanda bitewe n’uko umeze.
Iyo hategurwa irushanwa mpuzamahanga ryo kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda hakoreshejwe igare (Tour du Rwanda), abakunzi b’uyu mukino usanga bibaza cyane niba umuhanda wo kwa Mutwe uzitabazwa bitewe n’ibirori biba bihari iyo abasiganwa bari kuhazamuka.
Muri Tour du Rwanda 2018, uyu muhanda wo kwa Mutwe washimishije abakunzi b’umukino w’amagare kuko abasiganwa bahanyuze inshuro ebyiri ku munsi wa nyuma wa Tour du Rwanda 2018. Uyu muhanda niko gasozi kamaze kunyurwaho inshuro nyinshi muri Tour du Rwanda aho abakinnyi bamaze kuhanyura inshuro 9.
Inkomoko y’uyu muhanda n’imiterere yaho
Ni umuhanda w’amabuye utari muremure ariko uzamuka ukaba ugizwe n'amabuye ahuza Kimisaga na Biryogo. Ubusanzwe ni mu murenge wa Gitega, akagari ka Munanira mu karere ka Nyarugenge, gusa n’umurenge wa Rwezamenyo urahagera, ni yo mpamvu umuntu ugiye yo agira uburyo aharanga bitewe n’aho agana.
Mutwe witiriwe uyu muhanda, yari umugabo wari uhatuye ubu utakiriho wasize izina kubera ko ari we wakoresheje uriya muhanda, mu gihe kera habaga akayira gato azana imodoka ihaca umuhanda bahamwitirira gutyo.
7Shares
0Comments
3Favorites
7Likes
Say something to impress...
Loading...
Comments
Hot

No content at this moment.

Relevant people
Inyarwanda
31580 Followers
Entertainment and People
Related