Back
I Kigali hatangirijwe gahunda yiswe “Dusangire lunch’’ yo kugaburira abana ku ishuri
Jun 13, 2024
Minisiteri y'Uburezi ifatanyije na Mobile
Money Rwanda Ltd na Koperative Umwalimu Sacco byatangije ubukangurambaga bwiswe
#DusangireLunch bushishikariza ababyeyi n'abandi babyifuza gutanga umusanzu
wabo muri gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri binyuze kuri momo cyangwa
banki.
Ubu bukangurambaga bwatangirijwe muri Groupe
Scolaire Kacyiru II mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 16 Kamena
2024. Bwatangijwe mu gihe kugeza ubu uruhare rwa Leta rungana na 90%
by’amafaranga yose asabwa kugira ngo umunyeshuri afatire ifunguro ku ishuri.
Bwatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Gaspard
Twagirayezu; Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd, Chantal Kagame n’Umuyobozi
Mukuru wa Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje.
Bamwe mu banyeshuri bavuga ko kuba hari
ababyeyi badatanga uruhare rwabo bibagiraho ingaruka.
Minisiteri y’Uburezi yasabye abantu bose
gutera inkunga gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri hagamijwe no gufasha
ababyeyi b’amikoro make batabasha kubona uruhare rwabo muri iyi gahunda.
Gufatira ifunguro ku ishuri ni gahunda
yatangiye mu 2021. Minisiteri y’Uburezi igaragaraza ko yagize akamaro gakomeye
ku myigire y’umunyeshuri kuko yagabanyije umubare w’abataga amashuri aho bavuye
ku 10%, bagera kuri 4% kandi ngo iki kibazo kigomba gukemuka burundu.
Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi,
Irere Claudette, yashimangiye ko gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri igomba
guhabwa imbaraga ari na yo mpamvu hatangijwe ubukangurambaga.
9Shares
0Comments
8Favorites
9Likes
No content at this moment.