Back
Perezida Kagame yavuze ku ihame ryo kuramuka n’amahirwe yagiye agira mu buzima
Jul 7, 2024
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akanaba umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi ubwo yagarukaga ku mateka yo Kwibohora na Nyagatare aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza, yikije ku ihame abanyarwanda bakwiye kugenderaho ko ari ukuramuka kuko hari ubwo abantu batari bazi ko byaba.
Perezida Kagame ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i
Nyagatare kuri uyu wa 07 Nyakanga 2024, yagarutse ku nkuru imwe ijyana no Kwibohora
byahereye muri aka Karere mu 1990.
Ati”Tuza kubohoza igihugu cyacu ntabwo ari aho twinjiriye
gusa bamwe muri twe ni naho twasohokeye tujya kuba impunzi bamwe muri twe icyo
gihe twari abana b’abandi bafatwa ukuboko cyangwa bahekwa.”
Avuga ko ayo mateka asobanuye byinshi ariko icy’ingenzi
ari ukubaho ufite icyizerere cy'ahazaza ati”Aho twasohokeye niho twinjiriye dusohoka, byavuzwe hari uwabivuze, hari uburyo abantu babayemo bavuga bati ntiburi bucye
icyo cya ntiburi bucye tugaruka byari ukuvuga ngo bugomba kujya bucya
byanga bikunda.”
Yagarutse ku mahirwe yagiye agira mu buzima n’icyo
asobanuye ati”Amahirwe ya mbere ni ukunyura muri ibyo byose imyaka itari mike aho abantu bibaza niba buri bucye iyo myaka yose njyewe nkaramuka.”
Asobanura neza iyi ngingo ati”Nabyo biravuze ngo waramutse
wagize ayo mahirwe ugomba gukora igituma uzaramuka n’abandi bakaramuka,ubu
kubaturamuka, igihe twaramutse tuba duhagaze no hejuru y’imibiri cyangwa
ibikorwa y’abatakiri kumwe natwe.”
15Shares
0Comments
15Favorites
14Likes
No content at this moment.