Back
Filime ebyiri z’abanyarwanda zihataniye ibihembo mu maserukiramuco akomeye muri Amerika
Jul 17, 2024
Bora Shingiro uri mu bakomeye mu gutunganya filime mu Rwanda ndetse na Amuli Yuhi bari mu bishimo bikomeye nyuma y’uko filime zabo zishyizwe ku rutonde rw’izihataniye ibihembo bikomeye mu maserukiramuco akomeye asanzwe abera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Bora Shingiro yaherukaga gutwara igikombe cyihariye mu
bihembo bya Mashariki African Film Festival byatanzwe ku wa 1 Ukuboza 2023,
muri Kigali Conference and Exhibition ahazwi nka Camp Kigali.
Icyo gihe yegukanye igihembo cy’amadorali 1000, kandi
yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba yashimiwe akazi yakoze. Yahigitse
izindi mu cyiciro cya ‘Signis Awards’ muri Mashariki.
Filime ye ‘Igihuku’ ihataniye igikombe mu iserukiramuco ‘Maine
International Film Festival’ mu cyiciro cya filime ngufi ‘Narrative Short’ riri
kuba ku nshuro ya 27 mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine.
Ihatanye n’izindi filime zirimo nka Awin. Kaveh Jahed (Iran); Goodnight, Over And
Out. Sol Bergé Mastrolillo (Argentina), Lyubima. Maya Ivanova Vitkova-Kosev (Bulgaria),
Shadows. Tom Lovegrin (Amerika), Sneak. Xujiao Zhang (China),
The Ball. Homer Gallego (Mexico), The Garden.Julian Wang (China), Tirria.
Marcos H. Pechio (Puerto Rico) ndetse na You’re On
Your Own, Kid. Michael Matsui (Amerika).
Iyi filime ye inahataniyemo igikombe mu iserukiramuco ‘Sacramento
Underground Film&Arts Festival’ riri kuba ku nshuro ya 9 mu Mujyi wa
California.
11Shares
0Comments
6Favorites
14Likes
No content at this moment.