Back
Ibiciro bya lisansi mu Rwanda byagabanyutse
Aug 7, 2024
U Rwanda rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli, aho igabanurwa ryabyo ryasamiwe hejuru n’abari baremerewe n’izamuka ryabyo ryari rimaze igihe riteye impungenge.
Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byagabanyutse aho litiro ya lisansi yavuye kuri 1,663Frw, kuri ubu
ikaba izajya igura 1,629Frw, ni mu gihe kuri mazutu ho nta cya hindutse kuko litiro
yagumye kuri 1,652Frw.
Urwego Ngenzuramikorere,
RURA, rwatangaje ko ibi biciro bigomba gutangira kubahirizwa ku wa 7 Kanama
2024, ku isaha ya saa Moya z’umugoroba.
Ibi bitangajwe mu gihe ku
itariki ya 05 Mutarama 2024, akagunguru ka lisansi kaguraga 73,8$, bigeze mu
kwezi gukurikiyeho karagabanuka nk’aho ku wa 05 Gashyantare kaguraga 72,7$.
Muri Werurwe, kageze kuri 78,15$ gakomeza kugenda kazamuka ku kigero cyari gihangayikishije cyane.
5Shares
0Comments
4Favorites
21Likes
No content at this moment.