Back
RIB yafunze Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite
Aug 23, 2024
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ruratangaza ko rwataye muri yombi bwana Musonera Germain (Jerimani), wari igiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.
Musonera Germain wari ugiye kuba Umudepite yamaze gutabwa muri yombi
RIB itangaza ko Musonera akekwaho ibyaha bikomeye bituma akurikiranwa afunzwe, birimo ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba aho bivugwa ko yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo Komini.
Hari abavuga ko Musonera Germain mwene Kimonyo yari anatunze imbunda yahawe ubwo ikitwa batayo Ndiza cyavukaga, gitangijwe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Leta yiyise iy’Abatabazi Jean Kambanda, kandi imbunda Musonera yari atunze ariho yayiherewe.
Musonera Germain ashinjwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kiyumba ahahoze ari Komini Nyabikenke, kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean Marie Vianney se wa Munganyende Jeanette, wishwe ahururijwe n’uyu Musonera ubwo yari yinjiye mu kabari ke ashaka kugura icyo kunywa mbere yo kumwica.
Icyo gihe Musonera wari ushinzwe urubyiruko muri Komini Nyabinke, ari nawe warimo acuruza mu ishyirahwme ryari ryarashinzwe n’abari abakozi ba Komini Nyabikenke, ngo yahuruje igitero cy’Interahamwe, maze Kayihura wari uje kuhagura icyo kunywa ajyanwa kwicirwa ku cyobo cya Kanyanza, bamaze kumushinyagurira no kumwambura.
14Shares
0Comments
13Favorites
37Likes
No content at this moment.