Back
Bien-Aimé yageze i Kigali avuga ibigwi Bruce Melodie bafitanye indirimbo zirenze imwe
Aug 27, 2024
Bien-Aimé Baraza umwe mu banyamuziki bari bagize itsinda rya Sauti Sol ryagwije ibigwi mu Isi, yageze mu Rwanda aho aje mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo na Itahiwacu Bruce [Bruce Melodie].
Kuri uyu wa 27 Kanama 2024 Bien Aime yakiriwe ku kibuga
cy’indege na Bruce Melodie aho aje mu bikorwa byo gufata amashusho y’indirimbo
aba bombi bafitanye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru Bien Aime yavuze ko bombi
bafitanye indirimbo irenze imwe.
Ati”Njyewe na Bruce Melodie ntabwo dufitanye indirimbo
imwe dufitanye indirimbo nyinshi ahubwo n’ejo dushobora gufata umwanzuro wo
gufatira indi amashusho.”
Yongeraho ati”Dufitanye indirimbo nyinshi njyewe na Bruce
Melodie tumaze igihe duhanga kandi twembi turi abahanzi bafite umuhate wo
gukora.”
Agaruka ku ndirimbo bombi bitegura gushyira hanze yagize
ati”Ntabwo wari umwanzuro ugoye kuba twafata kugira ngo dukorane indirimbo iyi
ndirimbo ni nziza kandi ndumva mfitiye amashyushyu kuyisangiza abanya Kenya n’abanyarwanda
ngo ibaryohere.”
Yagarutse ku kuba mu bihe bitandukanye yaragiye yifuza
kuba yakorana n’umunyarwanda akomoza ku mbogamizi yagiye agira.
Ati”Bivuze buri kimwe ntabwo nigeze ngira amahirwe yo
gukorana n’umuhanzi w’umunyarwanda mbere kubera impamvu zinyuranye rimwe kubera
ko narindi mu itsinda [Sauti Sol], ubundi bikagorana.”
Aha niho yahereye avuga ibigwi Bruce Melodie kandi ko
yishimiye kuba barakoranye.
8Shares
0Comments
4Favorites
16Likes
No content at this moment.