Back
Ibintu bitatu Massamba Intore yari ashinzwe ku rugamba rwo kubohora Igihugu
Aug 31, 2024
Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w’u Rwanda, Massamba Intore yatangaje ko igitaramo agiye gukora cyo kwizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki, ikubiyemo ibihe by’ingenzi bitatu byaranze ubuzima bwe ubwo yakoreshaga inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Uyu mugabo aritegura gukora iki gitaramo yise “3040 y’Ubutore” mu gitaramo kibera muri BK Arena, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024. Ni igitaramo ahuriramo n’abarimo Ruti Joel, Ariel Wazy, Dj Marnaud n’abandi banyuranye.
Massamba afite amateka yihariye, ku buryo iyo abara inkuru y’ubuzima bwe wumva ugifite amatsiko. Asobanura ko yatangiye umuziki ahereye mu buhunzi, akura yigishwa na Se kubyina, guhamiriza no kuririmba.
Ariko avuga ko n’ubwo akora gakondo muri iki gihe, mu mabyiruka ye yaririmbaga indirimbo zari zubakiye ku mudiho wa Reggae, Zouk n’izindi.
Ariko nyuma yaje kugaruka ku isoko kubera ko Se yashakaga ko akora umuziki w’injyana gakondo. Ubwo yari afite imyaka 15 y’amavuko, ni bwo yatangiye kujya muri za Orchestre nka ‘Golden’ yari ikomeye mu Burundi n’izindi.
Kandi avuga ko abarimo Kidum, Matata n’abandi bahuye igihe kinini ubwo yari akiri mu Burundi. Muri iyi myaka, yarakunzwe cyane ndetse abona ku mafaranga, kugeza ubwo asabye ababyeyi be kujya kuba muri ‘Ghetto’.
Ati “Nari muto, mfite ijwi ryiza. Nasubiragamo indirimbo z’abandi, nkaririmba n’izanjye. Hanyuma, bigera aho nsanga abandi ku rugamba kuva mu 1989 ibijyanye n’amafaranga n’uburyohe narimo mu Burundi, biba birarangiye.”
9Shares
0Comments
10Favorites
15Likes
Say something to impress...
Loading...
Comments
Hot

No content at this moment.

Relevant people
Inyarwanda
31606 Followers
Entertainment and People
Related