Back
Kiyovu sports itsinze Etincelles, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino irindwi
Nov 22, 2024
Ikipe ya kiyovu sports yari imaze imikino irindwi (7) nta ntsinzi ibona muri shampiyona, itsinze Etincelles ibitego 2-1 mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Nizigiyimana Karim Makenzi wa Kiyovu Sports, ni umwe mu bitwaye neza kuri uyu mukino
Wari umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda (Rwanda Premier League), aho ibitego bya Kiyovu sports byatsinzwe na Ishimwe Kevin ndetse na Mbonyingabo Regis mu gihe igitego kimwe rukumbi cya Etincelles cyatsinzwe na Niyonkuru Sadjat.
Ni umukino watangiye amakipe yombi ubona ashaka itsinzi hakiri kare kuko yari aherutse kwitwara nabi, aho ikipe ya Kiyovu sports yari yatsinzwe na Gasogi United ibitego 4-3, n’aho Etincelles itsindwa na Rayon Sports igitego 1-0.
Igice cya mbere, cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa kuko nta kipe yari yabashije kureba mu izamu ry’iyindi nubwo ikipe ya Kiyovu Sports yari yagerageje uburyo butandukanye.
Ishimwe Kevin watsinze igitego cya mbere cya Kiyovu Sports
Ubwo bari bavuye kuruhuka, ku munota wa 49, ikipe ya Kiyovu Sports yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Rutahizamu Ishimwe Kevin.
Ikipe ya Kiyovu Sports yakomeje gusatira ndetse ubona ko ishaka gutsinda igitego cya kabiri, gusa ubwugarizi bwa Etincelles bwaranzwe n’amakosa menshi uyu munsi bukomeza kwihagararaho.
12Shares
0Comments
7Favorites
10Likes
Say something to impress...
Loading...
Comments
Hot

No content at this moment.

Relevant people
KigaliToday
13603 Followers
Rwanda's Leading News Agency
Related