Back
Rwanda Premier League: APR FC yashije 'ikibonobono'
Dec 12, 2024
Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sport ku kirarane cy'umunsi wa kane wa shampiyona y'u Rwanda, "Rwanda Premier League", ifata umwanya wa kane n'amanota 22.
Kuri uyu wa Gatatu itariki 11 Ukuboza 2024 ikipe ya APR FC yakiriye Kiyovu Sport mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier Leaguie 2024-25.
Ni umuko wari utegerejwe na benshi, kuko mbere y’uko ukinwa hari havuzwe amagambo menshi atandukanye. Icyakora ni umukino woroheye cyane APR FC [ibisa nko kwasa ikibonobono] dore ko yakinnye na Kiyovu Sport ya nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.
Kuri uyu wa kabiri itariki 10 Ukuboza, havuzwe amakuru y’uko umutoza wa Kiyovu Sport Bipfubusa Joslin yasabwe gutsinda APR FC, bitaba bagatandukana, ariko ibyo byahakanwe mu kiganiro n’itangazamakuru Kiyovu Sport yakoze ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Ni umukino watangiye APR FC yataka izamu rya Kiyovu Sport, ariko ba myugariro ba Kiyovu batangiye bihagararaho, kuko batumye Tuyisenge Arsene, Dushimirimana Olivier na Mugisha Gilbert bagerageje uburyo ariko bwagaruriwe mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.
Ku munota wa 39 umurundi ukina mu bwugarizi bwa Kiyovu Sport, Karim Mackenzie yabonye uburyo bukomeye imbere y’izamu rya APR FC, ubwo yari asigaranye n’umuzamu Pavelh Ndzila, ananirwa gutanga umupira kuri bagenzi be ngo batsinde, ashatse kumuroba, umuzamu wa APR FC afara umupira neza cyane.
10Shares
0Comments
7Favorites
8Likes
Say something to impress...
Loading...
Comments
Hot

No content at this moment.

Relevant people
Inyarwanda
31598 Followers
Entertainment and People
Related