Back
Rwanda Premier League: APR FC yashije 'ikibonobono'
Dec 12, 2024
Ikipe ya APR FC yatsinze Kiyovu Sport ku kirarane cy'umunsi wa kane wa shampiyona y'u Rwanda, "Rwanda Premier League", ifata umwanya wa kane n'amanota 22.
Kuri uyu wa
Gatatu itariki 11 Ukuboza 2024 ikipe ya APR FC yakiriye Kiyovu Sport mu
mukino w’ikirarane cy’umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier
Leaguie 2024-25.
Ni umuko wari
utegerejwe na benshi, kuko mbere y’uko ukinwa hari havuzwe amagambo menshi
atandukanye. Icyakora ni umukino woroheye cyane APR FC [ibisa nko kwasa ikibonobono] dore ko yakinnye na Kiyovu Sport ya nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.
Kuri uyu wa kabiri itariki 10 Ukuboza, havuzwe amakuru y’uko
umutoza wa Kiyovu Sport Bipfubusa Joslin yasabwe gutsinda APR FC, bitaba
bagatandukana, ariko ibyo byahakanwe mu kiganiro n’itangazamakuru Kiyovu Sport yakoze ku mugoroba wo ku wa Kabiri.
Ni umukino watangiye
APR FC yataka izamu rya Kiyovu Sport, ariko ba myugariro ba Kiyovu batangiye
bihagararaho, kuko batumye Tuyisenge Arsene, Dushimirimana Olivier na Mugisha
Gilbert bagerageje uburyo ariko bwagaruriwe mu bwugarizi bwa Kiyovu Sports.
Ku munota wa
39 umurundi ukina mu bwugarizi bwa Kiyovu Sport, Karim Mackenzie yabonye uburyo
bukomeye imbere y’izamu rya APR FC, ubwo yari asigaranye n’umuzamu Pavelh
Ndzila, ananirwa gutanga umupira kuri bagenzi be ngo batsinde, ashatse
kumuroba, umuzamu wa APR FC afara umupira neza cyane.
10Shares
0Comments
7Favorites
8Likes
No content at this moment.