Back
Rutsiro FC yihanije Gorilla FC mu mukino ukomeye
Dec 29, 2024
Mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-2025 wabereye kuri Stade ya Kigali Pele Stadium, Rutsiro FC yitwaye neza itsinda Gorilla FC ibitego 2-1, biyifasha kugera ku mwanya wa Gatandatu ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona.
Igice cya mbere cyaranzwe no kwataka
ku mpande zombi, aho Rutsiro FC yagaragaje ubukaka mu busatirizi bwayo buyobowe
na Habimana Yves, Mumbele Jonas Malikidogo, na Mumbele Mbusa. Nubwo bateye amashoti
menshi, ubwugarizi bwa Gorilla FC bwari bwitwaye neza, cyane cyane abakinnyi
nka Nsengiyumva Samuel, Rutanga Eric, n’umuzamu Ntagisanayo Serge.
Ku rundi ruhande, Gorilla nayo
yakiniraga imbere y’abafana bayo, yagaragaje imbaraga mu busatirizi buyobowe na Irakoze Darcy, Karenzo Alex na Ntwali
Evode, ariko ba myugariro ba Rutsiro barimo Kwizera Bahati, Mutijima
Gilbert n’umuzamu Matumele
Arnold bahagarara neza. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya
0-0.
Mu gice cya kabiri, Gorilla FC
yafunguye amazamu ku munota wa 50, ku gitego cyatsinzwe na Karenzo Alex, nyuma yo gucenga ba
myugariro ba Rutsiro FC.
Ku munota wa 57, Gorilla yahuye
n’akaga Uwimana Kevin ahabwa ikarita itukura, nyuma yo gukorera ikosa rikomeye kuri Mumbere Jonas wari uri hafi kugera mu
rubuga rw’amahina. Nubwo Rutsiro yahawe kufura muri ako kanya, ntacyo yatanze.
8Shares
0Comments
9Favorites
11Likes
No content at this moment.